Alexandre Kimenyi
   

Sekarama asaba Sebagangali umwambaro
Igisigo cya Sekarama ka Mpumba

Gahorane Imana Sebagangali!
Nsobanura n'ibitabu byanjye
Nkenyera bikanga:
Sinzi guhanjura, byangoye!
Dore uwo nkenyeye urantana nk'izishoka,
Ndawufata ukaba ishingwe,
Nawukoza intoki ngo nywukindikize,
Ukanga ukantamaza!
Ndawushyira ku kitako ntunkundire,
Nagerageza ibyo kuwifubika,
Nkabona utabutse handi hatatu!
Nywambaye nk'abana
Bamwe batagira ubambika, ndakakwambura!
Aliko nta we unseka naragowe:
Amagorwa sinayizaniye arasanzwe mu bagabo!
None ndasumbilijwe, mvuna nkibyuka:
Umbonere uwa none noye guhora nsekwa n'abaturanyi,
Ngo ndusha rubanda gutira!
Na wa muturanyi Kimonyo yansezereye nkibyuka,
Ati: "Sinkwishingiye si jye shobuja,
Niba Sebagangali atagushaka
Urigumire mu kirago cyawe!"
Rero Mpinga y'ubuhoro sinkiwuzindukana
Ngo ndushye nywurengana impinga:
Ndatambuka ugahinduka imishumi,
Nanga kwiha ibiseko nkisutamira mu nzu!
None Sebagangali nyambika noye kwambukirwa:
Ndi mukuru nkaba umwambali wo kwa so, kwa Yuhi!
Windeba undenza ingohe,
Kandi uhora uhabwa umushahara!
Yawumpaye ali umwe ndahakana!
Nti: "Sebagangali wumpe uko wawutuwe,
Ntugutera ubukene!
Ntulibube utubije imvuba yawe!"

IYO WILIWE NTA RUNGU pp79-80
Alexis Kagame