Alexandre Kimenyi
   

Minisiteri y'Itsembakwoko
Kimenyi

Inama y'Abanyarwanda batuye muri Amerika yabaye umwaka ushize 1996 yemeje ko kugirango u Rwanda rwongere ruhumuke amahoro, abanyarwanda bongere kwiringirana nk'abavandimwe, abarokotse itsembabwoko bihanagure amarira ari uko Leta yashinga Minisiteri y'Itsembabwoko kugirango ijye ikemura ibibazo byose bijyanye n'itsembakwoko. Bansabye cyakora ko nandika inyandiko irambuye isobanura neza igituma iyo minisiteri igomba gushyirwaho bwangu n'ibyitwazo abayirwanya batanga kugirango Leta itayishyiraho. Muri iyi nyandiko nyine nderekana koko ko iyi minisiteri igomba gushyirwaho vuba, ko idashyizweho Leta yaba ihemukiye abarokotse bakomeza gupfa nabi no kwicwa urubozo urw'agashinyaguro.

Kuva aho Leta y'inkoramaraso ya MRND ivaniweho, itsembabwoko ntiryahagaze kuko abarokotse kugeza na n'ubu bakomeje kwicwa n'interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bavuge mu buhungiro. N'ubu ndiho nandika iyi nyandiko, mu Ruhengeri, i Gisenyi no mu Kibuye, interahamwe zongeye kuvutsa umutwe, zihagarika imodoka zikica abatutsi bose barimo, zijya mu mashuri, zikavangura abana n'abanze kwivangura ari abahutu ari abatutsi zikabicira hamwe. Imigambi y'aba bagizi ba nabi ntabwo yigeze ihinduka na gato. Kuva mu kwezi kwa 7, 1994 kugeza ubu, abarokotse kw'icumu bicwa n'interahamwe bamaze kurenga ibihumbi bibiri. Abo bagizi ba nabi iyo bishe batsemba umuryango wose uko ungana. N'igitangaje kandi kibabaje ni uko abagombaga kuba abagabo mu rukiko mpuzamahanga rureba itsembabwoko muri Arusha Tanzaniya, bishwe ku manywa y'ihangu kandi Leta na LONI bari bemeye kubarinda!
Usibye guhigwa n'izo nterahamwe, abarokotse nta buzima bafite mu gihugu, bamerewe nabi cyane. Mperutse mu Rwanda mu kwezi kwa 12, 1996. Nagiye henshi, narirebeye. Bamwe ntibagira aho barara, kuko inzu z'abatutsi zose interahamwe zamaraga kubica hanyuma zikahasenya. Abatutsi barokotse rero bamwe babaga mu nzu z'abahutu bari barahunze itsembabwoko rirangiye. Ubu aho impunzi zatahiye rero benshi ntibagira aho baba. Leta ntacyo ibibafashamo. Ni bo bagomba kwirwanaho. N'ikindi kitumvikana ni uko Leta yahaye iminsi 15 gusa abo barokotse ngo bave mu zindi z'abo batahutse kandi Leta itabaziganiye aho bajya. Abana b'imfubyi z'itsembabwoko usanga bari mu muhanda basabiriza ngo babone icyo barya. Utwana tw'udukobwa twabaye imaraya ngo natwo tubone uko tubaho. Ikindi nabonye ni abantu benshi barokotse bapfa kubera kubura imiti n'abavuzi. Muzi ko benshi bagiye babatema imihoro mu mutwe, ku majosi, ku maboko, ku maguru, mu mugongo. Bamwe baracyafite ibisebe byaninze amashyira byanga gukira kubera kubura amikoro ngo babone uburyo bivuza. Utwana dutoya twinshi natwo turakomeza gupfa kubera inzara na bwaki. Ntabwo rero nshidikanya ko iyi minisiteri iyo ibaho ko ibibazo abarokotse bafite kandi bihariye biba byaragabanutse.

Intambara yari iyo kubohora abarenganye

Indi mpamvu iyi minisiteri igomba kujyaho ni uko izi mfubyi n'abapfakazi b'itsembabwoko babaye ibitambo bagapfa urw'agashinyaguro ngo u Rwanda rw'ejo rubeho buri munyarwanda wese agire uburenganzira bwe bwo kuba umuntu no kuba umunyarwanda.
Abanyarwanda benshi bemeye kujya ku rugamba rwo kurwanya Leta y'igitutu n'igituza yari iriho kugirango babohoze abari ku ngoyi no gutahura abana b'u Rwanda bari barahejejwe inyuma ishyanga. Ibyo gutahura abana b'u Rwanda bari baraheze mu mahanga byarashobotse, cyakora abari barurimo imbere ntacyo yabamariye kubera ko Leta yari iriho ya MRND na Habyarimana yabamariye kw'icumu ikabica nabi n'utwarokotse duke tukaba ntaho turi. Leta iriho ubu rero ifite uruhare runini cyane rwo kwita kuri izi mfubyi, ku bapfakazi n'abandi bose barokotse iri tsembabwoko. Igomba rero kubigira ku buryo bugaragara. Kugirango ubwo buryo bugaragare ni uko ubahagarariye, ubavugira agarara, twese tukamubona, u Rwanda rukamumenya, isi ikamumenya. Na none kugirango abantu barenze miliyoni bicwe mu mezi atatu gusa nta handi byabaye kw'isi, ni ngombwa na none ngo icyo gikorwa kibi cyahekuye u Rwanda, Leta ikora uko ishoboye ngo kitazibagirana mu buzima. Ibi na none byashoboka ari uko hari minisiteri ibishinzwe igaragara atari agashami katazwi tutazi n'ugashinzwe gafifitse muri minisiteri runaka.
Abarokotse rero ntibagira kivugira.

1. Imiterere y'iyi Minisiteri

Kugirango iyi minisiteri y'itsembabwoko ikore akazi kayo neza igomba kugira aya mashami akurikira: Ishami ry'imfubyi, Ishami ry'abapfakazi, Ishami ryishinzwe ibyibutso, Ishami rishinzwe gukurikiarana abagizi ba nabi bagize uruhare runini mw'itsembabwoko, Ishami ry'ubuvuzi, Ishami rikurikiarana umutungo w'abapfuye muri iri tsembakwoko, n'Ishami ryo kwigisha abantu kwitabara.

1. 1. Ishami ry'Imfubyi:

Ishami ry'imfubyi ni iryo kwitaho abana babaye imfubyi kubera itsembabwoko. Ryaba rishinzwe kubarebera aho baba , ikibatunze n'ibyerekeye amashuri. Urugero muri iki gihe, Leta yari yemereye abana bose b'imfubyi kwigira ubusa mu mashuri. Nyamara si ko bimeze. Imfubyi nya mfubyi nta mashuri ziga kubera kutagira uzivugira. Abana ni bariya tubona ku muhanda basabiriza cyangwa bariya bana b'abangavu babaye indaya ngo babone aho baba n'ikibatunga. Abigira ubusa usanga rimwe na rimwe ari umwana mwene wabo wa minisitiri, wa depite, w'umucuruzi, w'umusirikare ukomeye cyangwa ikindi gikomerezwa. Iri shami rero kugirango rikore akazi karyo neza ryabanza rikagira ibarura rikamenya imfubyi z'ukuri izo ari zo n'aho ubundi hazazamo ubwibyi, icyenewabo, ikimenyane mbese ibi bituma mu Rwanda hakomeza kuba umwiryane, ubusambo aho kugirango abanyarwanda barukunda bigorore. Iri shami na none ni ryo ryaba rishinzwe kumenya amasambu n'umutungo w'ababyeyi b'izo mfubyi igihe zitari zakura.

1. 2. Ishami ry'abapfakazi b'itsembabwoko:

Iri shami na ryo ryagombye kureba imibereho neza y'abapfakazi, kubafasha ngo bifashe nko mu miryango yabo bashobora kwihimbira no kureba ko badahuguzwa ibyabo.
Ubu abapfakazi mu Rwanda ni benshi bakaba banaruta abagabo ubwinshi. Muri iki gihe abagabo barokotse bapfushije abagore, abenshi muri bo bararongora, kandi bakirongorera udukobwa tw'inkumi. Abapfakazi b'abagore bo ashwi ntawe ubareba. Kandi abenshi muri bo usanga bakiri bato bafite hagati y'imyaka 20 na 40. Mutekereze rero abagore bangana batyo batazongera kubona abagabo. Ibindi bibazo nk'uko mubizi hari imiziro myinshi mu muco karande ureba abagore. Abagore ntibashobora gukama! Abagore ntibashobora kwasa ! Abagore ntibashobora kwubaka inzu n'ingo. Ko nta bagabo se bahari abo bagore bazirwanaho bate? Biragaragara rero ko iri shami rishyirwaho vubavuba ngo riyambe aba bapfakazi mu kaga barimo.

1. 3. Ishami ry'ubushakashatsi

Iri shami rikwiye gushyira hamwe inyandiko zose, ibishushanyo, videyo, n'imvugo byanditswe, bwakozwe cyangwa byavuzwe kuri iri tsembabwoko ryabaye mu Rwanda. Hari ibyagiye bibivuga ukuri, hari ibyakozwe n'abanyamahanga cyangwa abicanyi n'ababashyigikiye. Ibyo byose bigomba gushyirwa hamwe.
Amazina y'abapfuye bose ndetse n'amafoto niba ashobora kuboneka ibyo byose ni ukubishyira hamwe. Ibi ntabwo binaniranye kuko u Rwanda ari ruto. Abarokotse bashobora gutanga amazina y'abo bantu. Urugero ni uko nkanjye n'ubwo ntabaye mu Rwanda, usibye kuba nzi abantu bo mu miryango yanjye yose ku ruhande rwa data n'urwa mama, ku rw'umugore wanjye n'abagore b'abavandimwe banjye n'abagabo ba bashiki banjye hamwe n'inshuti zanjye zose, nk'abatutsi benshi bo ku Mayaga bapfuye nari mbazi usibye abana bavutse ndi mu mahanga. Niba mbazi ndi mu mahanga, abari mu Rwanda bo babazi bose. Na none rero biratangaje kubona kugeza na n'ubu lisite nyakuri y'abantu bapfuye itaragaragara hamwe n'abarokotse. Iyi lisite iba yarakozwe kera iyo iyi minisiteri iba iriho.

1. 4. Ishami ry'urwibutso

Iri shami ryaba rishinzwe guhamba neza amagufa y'abazize itsembabwoko, buri komini ikagira irimbi ry'abo banyakwigendera. Igomba kurinda zimwe muri kiliziya abantu baguyemo ngo abaje gusura ayo maruhukiro bahabone. Igomba kwubakisha za monuments na za musees zibutsa ibyo bikorwa by'inkoramaraso. Ibyo bigomba amafaranga. Abashinzwe iryo shami bagomba rero gukora hirya no hino ngo ayo mafaranga aboneke yaba aturutse kuri Leta cyangwa mu bagizi ba neza bitaye ku mahoro mu gihugu cyacu.

1. 5. Ivuriro

Mu barokotse abenshi si bazima ku mubiri no mu mutwe. Bamwe baramugaye kubera gutemwa n'imipanga. Abandi bameze nk'abasaze. Abo rero bagomba kugira ababakuririna babitayeho.

1. 6. Ishami rikurikirana abicanyi

Kugeza na n'ubu Urukiko mpuzamahanga rukurikirana itsembabwoko rya Arusha nta n'umwe rwari rwacira ububanza. Ahanini ni ukubera ko abo bashinze urwo rubanza batitaye kw'itsembabwoko ryabaye mu Rwanda. Indi mpamvu nyamara ni ukubera ko Leta yacu idafite ukurikirana iryo tsembabwoko ku buryo bw'umwihariko. Usanga ibi bikurikiranwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Ariko biragaragara ko kuri iyi minisiteri iki kibazo atari cyo kiza mbere. Iyo minisiteri y'itsembabwoko ibaho, si ko byari kumera kubera ko yahora yibutsa urwo rukiko akazi karwo.
Ubu abagizi ba nabi bibereye mu mahanga, bamwe baranatembera isi yose bagenda babeshya cyangwa bifashisha ngo bongere bagaruke bakore amarorerwa. Abandi bafite akazi, amazu, amabare n'amaduka muri Afrika y'iburengerazuba (Senegali, Togo, Benin, Congo Brazzaville, Ivory Coast, Mali, Gabon, Central African Republic) aho i Nayirobi, i Paris, Buruseli, Roma, Quebec na Montreal muri Canada na none kubera ko ntawe ukurikirana abo bicanyi ngo yake izo Leta abo bagizi ba nabi batahe bacirwe urubanza.
No mu Rwanda abo bicanyi barahari baragaramye. Ndetse bamwe Leta irabagororera. Hari abadepite, abapurefe na ba burugumesitiri Leta yashyizeho hanyuma ibimenyetso ntamusiga biza kugaragara byemeza ko abo bantu koko ari abicanyi. N'ejobundi Leta yafashe umwicanyi witwa Boniface RUCAGU imugira purefe wa Ruhengeri. Ubanza ari nayo mpamvu ubwigomeke bumaze kuba bwose muri ako karere. Interahamwe zimaze iminsi zica abantu urubozo. N'ubu muri iki gihe ziriho zirarwana n'abasirikare ba Leta. Abadepite bamushinja bavuga ko uwo mugabo yari akomeye muri MRND ya Habyarimana. Yari depite kandi ibinyamateka byari ho mbere y'intembabwoko byavugaga ko yari mu gatsiko ko gutsemba abantu (death squad) akaba yari no mu bari bafatanije gutunga ya Radiyo y'amaraso: RTLM. Kandi ari no kuri lisite ya Leta y'abaciriwe urwo gupfa kubera uruhare runini mu marorerwa bakoze mw'itsembabwoko ryo muri 1994. Kuri iyo lisite ya Leta y'abagizi ba nabi bagomba gupfa ni Nº120.

1. 7. Ishami ryigisha abarokotse kwitabara:

Abantu bafite urwangano kubibavanamo ntibyoroshye. Ari Leta ari amadini ntibishobora guhindura imitima y'abagiranabi. Ibi byabonetse mu bihugu byinshi. Nk'i Bulayi usanga hakiri abantu benshi bahakana ko Abayahudi batsembatsembwe nabi kandi bakaba banashaka ko n'abasigaye bicwa bagashiraho. Muri Amerika naho hari abazungu bitwa KKK banga abirabura urunuka nabo bifuza ko bashira kandi bakabica koko igihe babishoboye. Leta rero izaba itaye igihe cy'ubusa yigisha urukundo ku batarugira. Ahubwo igomba gushyiraho amategeko akaze kugirango utayubahirije ahanwe igihano kimukwiye.
Ntibihagije cyakora ni yo mpamvu ari ngombwa ko igerageza uko ishoboye ngo aborokotse batongera kwicwa. Ibyo ndakeka ko Minisiteri y'Ingabo cyangwa abandi Leta ibona ko ari bo babikwiye, batangira kwigisha abantu ukuntu bajya bitabara igihe abo bagiranabi bashaka kubica.

2. Ingingo zishobora gukoreshwa zivuga ko iyo minisiteri idakwiye kujyaho.

Ingingo zishobora gukoreshwa zatuma iyi minisiteri itemerwa: (i) Ikibazo cy'abarokotse ubu gikemurwa n'andi mashami y'izindi minisiteri; (ii) gushyiraho indi minisiteri bitwara amafaranga; (iii) Aho kugirango izane ubwumvikane mu banyarwanda byatuma hakomeza kuba umwiryane; (iv) Iyi minisiteri yahora yibutsa itsembabwoko kandi icyiza kibereye u Rwanda ari ukwibagirwa amarorerwa yabaye.

2. 1. Minisiteri ziriho zifite amashami yitaye kw'itsembabwoko

Ibyo birashoboka. Ariko se aho kugirango ayo mashami atatarane kuki atajya hamwe ngo ajye muri minisiteri imwe? Kubera ko buri minisiteri yigenga usanga nta buryo bwo gukurikirana hamwe ibibazo bireba abarokotse ngo ubishinzwe asuzume neza niba imigabo n'imigambi ya buri shami rikora akazi karyo neza. Ikindi kubera ko minisitiri aba ashinzwe ibintu byinshi, hari ibyo ashyira ku murongo wa mbere bigenderanye na minisiteri ashinzwe ugasanga iby'abarokotse bishyizwe inyuma. Icyiza cyo kubishyira muri minisiteri imwe ni uko byose biba biri imbere.
Tuvuge nka minisiteri y'imibereho myiza y'abaturage: Iyi ireba byinshi: imyitwarire yabo, ugutura, ibibazo by'abagore, ibibazo by'impunzi, uburwayi, abatagira amasambu n'ibindi byinshi. Aha rero usanga ibibazo byose akenshi yenda bijya kunganya ubwitabweho ariko kandi ikibazo cy'itsembabwoko ari cyo cyagombaga kuza mbere y'ibindi byose.

2. 2. Kwongera ho minisiteri nshya si byiza kuko bitwara amafaranga.

Aho kugirango Leta yongere za minisiteri ibyiza ni uko yakomeza kuzigabanya nk'uko iherutse kubigira. Mu mezi ashize Leta yari ifite minisiteri 21 none isigaranye 16. Ni ukuvuga ko yakuyeho 5. Ibi Leta irabyishimira kuko icyayiteye kuzigabanya ni uko (i) yasanze rimwe na rimwe minisiteri zimwe zikora bimbwe, (ii) yabonye ko kugabanya minisiteri bituma Leta idatagaguza amafaranga kuko abakozi bagabanuka kandi akazi kakarushaho gukorwa neza. Bimwe muri byo koko birumvikana. Nta kuntu igihugu gifite univerisite imwe idafite abanyeshuri bageze no 5000 yagira minisiteri ebyiri z'uburezi: Amashuri abanza n'ayisumbuye hamwe na Minisiteri y'Amashuri y'Ikirenga! Ibyo by'amashuri y'ikirenga Recteur wa Univerisite nawe ashobora kubikora. N'igihugu gikize cyane nka Amerika, usangamo univerisite ibihumbi n'ibihumbagiza, ifite minisiteri imwe gusa y'uburezi. Izindi cyakora nta mpamvu yo kuzikuraho kubera ko byatumye havuka icyo bita minisiteri z'ibihangange mu ndimi z'abazungu super ministries (icyongereza) super ministères (mu gifaransa). Ibi bituma rero iyo minisitiri adashoboye akazi karushaho kumera nabi, iyo atanga akazi akurikije icyenewabo aba igikomerezwa, iyo ari umwibyi yiba byinshi kurusha kubera ko bije ye yiyongera kandi akaba ashobora gupatana n'amasosiyete menshi ashaka kugurishayo ibintu cyangwa imishinga.
Kugabanya minisiteri rero aho kugirango akazi gakorwe neza karushaho kumera nabi.
Iki gitekerezo cyo kugabanya za minisiteri cyaturutse ahantu habiri: (i) Kuri banki mpuzamahanga ziguriza ibihugu bivuye mu bukoloni ari zo World Bank na IMF (International Monetary Fund) mu byo bise restructuring ; (ii) mu bihugu by'i Bulayi no muri Amerika mu byo bita mu cyongereza downsizing. Izo banki rero ari zo bamwe bise ubukoloni bushya ni zo zitegeka ibihugu bikennye uko bigomba kwitwara. Zitegeka ko ibyo bihugu bigira "demokarasi nk'iyo muri Amerika cyangwa i Bulayi", bikagabanya abakozi kandi bikagabanya n'umubare w'abasirikare! Murumva ko ibyo bidafite ishingiro. Abakozi se ni bagabanywa ni ukuvuga ko benshi baba birukanywe ku kazi. None se babaho bate? Kugabanya abasirikare nabyo bituma imvururu mu gihugu ziyongera. Umuntu uzi gukoresha imbunda navanywa ku kazi ni ukuvuga ko azakoresha ibyo yize mu gisirikare ngo yambure cyangwa yibe kugirango abeho. Na Leta ubwayo igabanije abasirikare iba yikurururiye amakuba kuko iba ihaye abanzi bayo ububasha bwo kuyihirika.
Kwigana ibihugu by'Amerika n'i Bulayi muri "downsizing" bivuga kugabanya abakozi n'ibikoresho ngo kugirango sosiyete cyangwa Leta byungure umutungo. Ibyo byo koko ni byo amasosiyete agize gutyo arunguka. Igituma yunguka ni uko akazi kamwe kajyaga gakorwa n'abantu gasigaye gakorwa n'imashini. Nka za banki ntizikeneye abakozi benshi kubera ko gushyira amafaranga muri banki cyangwa kuyakuramo umuntu ashobora gukoresha imashini. Uko ayo masosiyete rero yunguka si ko abakozi bayo bunguka kuko abenshi birukanwa ku kazi. Iyo birukanwe ku kazi se bimera bite? Mu by'ukuri abenshi bamerewe nabi kubera ko uvuye ku kazi adashobora kubaho uko yari ameze mbere. Bamwe muri bo bamburwa ibyo bafite byose kubera ko muri Amerika abantu batunzwe n'imyenda. Inzu iba ari iya banki, imodoka iba ari iya banki. Kuvana abantu ku kazi n'ubwo bituma ba nyiri akazi bakira ibya Mirenge, hari n'ayandi masosiyete nka banki nyine ahahombera kubera abo bantu bose baba barimo imyenda. Igituma rero ibintu bitari byakomera cyane muri bino bihugu ni ukubera ko bikize bitewe n'umutungo w'ibihugu by'Afrika, Aziya n'Amerika y'Epfo byavomye bikanasahura igihe cy'ubukoloni bikaba bifite amafaranga n'ibiryo biha abo bantu baba bavanywe ku kazi. Muri Afrika rero nta Leta n'imwe nzi itunze abaturage badafite akazi cyangwa batagira aho baba.
Muri Afrika na none akazi kenshi gatangwa na Leta kubera ko ubukungu bw'igihugu bugendera ku mafaranga buje vuba kandi amafaranga akaba ari yo muri iki gihe afite agaciro kurusha ibindi. Nko mu Rwanda rwo hambere ubukungu bwagendera ku mutungo w'inka kandi n'abantu bakaba ari zo bakorera. Ayo mafaranga rero afitwe n'amasosiyete yigenga n'abantu bake bashobora gutanga akazi. Kugabanya akazi rero si byiza ahubwo icyo Leta igomba gushyira imbere ni ukureba uburyo ibonera abantu akazi. Itaboneye abantu akazi mu by'ukuri ntacyo yaba imaze.
Hashize ukwezi Leta y'Angola ishyizeho minisiteri zigeze kuri 40! Imwe muri izo minisiteri ni Minisiteri y'Abahoze ari Abasirikare (veterans)! Nyamara hari na Minisiteri y'Ingabo z'Igihugu. Kuki Leta y'Angola itagize iyo minisiteri y'abahoze ari abasirikare ishami muri minisiteri y'ingabo z'igihugu? Igituma yabigize ni ukugirango yerekane ko yitaye cyane byimazeyo ku kibazo cy'abo bahoze ari abasirikare nyine, kubera ko ari benshi, harimo inkomere nyinshi, ababaye ibimuga, abasaze mbese muri make yabonye abo basirikare bafite ibibazo bihariye. Icyo gihugu kimaze imyaka igera kuri 30 kiri mu ntambara. Mbere cyarwanyaga ubukoloni, aho abaporugali birukaniwe, amashyaka atangira gusubiranamo ubwayo barwanira ubutegetsi. MPLA yari yafashe ubutegetsi yakomejwe kurwanwa na UNITA iyobowe na Savimbi ashyigikiwe na Mobutu, Amerika n'Afrika yo Hepfo igihe yari igitegekwa ya leta yari ishingiye ku vanguramoko. Ikibazo rero cy'abo basirikare bo muri Angola ntabwo kinganyije uburemere n'icy'abarokotse itsembabwoko mu Rwanda. Niba rero Leta y'Angola yarashyizeho iyo minisiteri nta mpamvu niba Leta yacu ibona koko ko ikibazo cy'itsembabwoko kigomba kwitabwaho cyane itashyiraho iyo minisiteri twifuza.
Umwitwazo na none ko minisiteri yatwara amafaranga si byo kuko icya mbere nk'uko nabisobanuye iha abantu akazi, igatuma abanyarwanda biyunga kubera ko abahemukiwe babona ko bitaweho kandi ikindi cya kabiri cya ngombwa kigomba kwibutswa, minisitiri si umuntu uhembwa gusa, ahubwo yari akwiye no kuba umuntu ushoboye kubona amafaranga ataraturutse gusa muri Leta. Mu bindi bihugu minisitirii ashyirwaho kugirango arebe uburyo minisiteri ye ikomera, ikiyongera, ikaramba kandi ikagera kuri byinshi. Kubigeraho ni ukuvuga ko agomba gukora nk'ukorera nyine urugo rwe. Agomba guhaguruka agashaka amafaranga, mu banyarwanda bakize bashaka gufasha, mu miryango mpuzamahanga no mu bihugu bishaka gufasha.

2. 3. Kwongera urwangano

Hari abavuga ko iyi minisiteri igiyeho, aho kugarura ubumwe, yatuma ahubwo bamwe barakara ngo kuko Leta yaba yitaye ku gice kimwe cy'abanyarwanda. Ni byo koko ntawe ushobora gushimisha bose. Abazarakara kubera ko Leta yitaye ku barokotse ni nde? Mu by'ukuri abo bazarakara ni ba bagizi ba nabi na none bagize uruhare runini mu kwica indahemuka. Abo rero nta n'ijambo bakwiye kugira mu gihugu kuko bagomba guhanirwa ibibi bakoze. Naho abanyarwanda barukunda bazumva neza ko n'umunyarwanda uwo ari we wese atari Leta gusa agomba gufasha izo mbabare.

2. 4. Aho kureba inyuma tugomba kureba imbere

Abapfuye barapfuye tugomba ayo marorerwa kuyibagirwa, imbaraga zacu tukazishyira mu kwubaka u Rwanda. Kwibuka amarorerwa yabaye ntibivuga ko tuba twibagiwe ibibazo by'iki gihe no kwiga inzira nziza zijyana igihugu cyacu mu majyambere. Iyo umuntu yubaka igihe cyose atangirira ku kibanza. Icyo kibanza rero ntikizana, ntikishinga. Iyo icyo kibanza kidakomeye inzu n'iyo yuzuye, igeraho ikagwa. U Rwanda rero rugomba rugomba kwubakishwa inkingi zikomeye. Igituma ari ngombwa ko itsembabwoko rijya rryibutswa mu mateka yacu ni ukugirango ritazongera kugaruka. Byabonetse ko riterwa n'abategetsi babi bafite inyungu zabo gusa zo kugungira ubutegetsi no kwiharira ibyiza byose by'u Rwanda. Hari umugabo wigeze kuvuga ati: "Utize amateka y'isi n'ay'igihugu ashobora gusubiramo ibibi byakozwe". Ni ngombwa ko urubyiruko ruhora rwibutswa ibyiza byose n'ibibi byose igihugu cyacu cyaciyemo kugirango ibyo byiza tubigumane, maze ibibi tubyamagane.

Muri make iyi nyandiko yerekanye impamvu zihagije zumvisha buri munyarwanda wese ko kugirango u Rwanda rube u Rwanda minisiteri y'itsembabwoko ishingwe maze ivugire ababaye, abarenganye, abishwe urw'agashinyaguro, abatagira kivugira barokotse iri tsembabwoko.

Kimenyi