Alexandre Kimenyi
   

ITSEMBABWOKO NI
AKARANDE?

Placide Kalisa

Narakugendeye n’i Gasabo
Nkebuka hose mbana amatongo
Mbona amashyamba afite inyamaswa
naho amarumba afite imirambo
Rusoka iratimba nk’ifuku yimba. 5
Nafashe agasambi ndarambura
Njya mu mateka ndahandura
Ngo ndebe neza icyaba impamvu
Mwene muntu aho arora asogotwa
Nyir’umupanga agafatwa ishimwe. 10
Narakugndeye ngo mpanuze
Bati ese shenge uzabasanga
Abacurabwenge barabishe
Abase bose baragiye
Iburagurabana harashenywe.15
Nafashe inganzo mfata uruhindu
Mfata ibirindiro mu BARENGE
Ba baturage mujya mwumva
Banatunze imbogo n’inkware
Amasha ariya ngoihene zabo.20
Intozo zabo imihari yose
Aliko kandi baratsembwe
Nta gashweshwe bagira rwose
Ibisigisigi byabo ni inyamaswa
Niyo mateka abaha akanunu.25
Ngirango natwe iminsi itaha
Bazatubwirwa n’inka zacu
Niba zose batazitsembwe
Twarahindutse nk’Abarenge
Itsembabwoko ribe karande.30
Reba nawe kubw’Abahinza
Hakubereye ho abatsembyi
Ari bo Bakongoro mujya mwumva
Nzira ubatwara yarababwiye
Ati mujye gutsemba Ndahiro nabi. 35
Barateye no kwa Ndahiro
Ndetse na Rwoga barayitwara
Barateye bamara abantu
Imigezi myinshi ibaye ukundi
Amaraso menshi yayisabye.40
Dore imirinzi ibambye abari
Maze Abakongoro baraganza
Igihugu kiza baronona
Basa n’ingungu na kanyabwoya
Ibintu byose barabihwata.45
Hashize imyaka itali mikeya
Ruganzu Ndori mwene Ndahiro
Azanye Ibisumbizi by’amarere
Baturutse i Karagwe iyo bagiye
Ngo Karemera abakize ikuza.50
Baza rero bafite ijambo
Ijambo ryiza ryo kurutaha
Bakarusendamo ibyo bisambo
Nzira yatoje akilri mutoya
Hagashira imyaka magana n’andi. 55
Nyuma y’iminsi itari mikeya
Nibwo aba kera bashinze
Bafite umgambi ugabanya abantu
Itegeko ryabo ni ikiboko
Naho urugage ni kura impuzu.60
Bapima amazuru bashyira kera
Naho umusozo bica umwami
Mutara mwiza mfura y ‘imanzi
Mbese mu Rwanda ubwo biracitse
Dore iyo nkongi aho muri Ndiza. 65
Amariza meza barayariye
No mu muyonga za rukumba
Barazihwata nka za ntungwa
Abantu benshi barahaguye
Kugeza ku mwana udafite iryinyo.70
Naho abafoye ngo bararwana
Kamina n’abe arabacuranga
Abatabizi ngo ni icyuka
Ngo ni murwane turabanesha
Naho urusasu rubagenyera.75
Ni bwo abashoboye baruhunze
Bagana ihanga impande zose
Bafatwa nabi bishyira kera
Indwara nyinshi zirabasonga
Aho gutsembwa si akarande?80
Hashize imyaka icumi idasaga
Ya ndaha ifata umupanga
Iyo mu mashuri barasibanga
Uwo ku Gikongoro biracika
Mwogo yose ibaye ihundo.85
Umushiru rero yafashe songa
Isiha zisahura ziradutera
amazi yose akwirwa amato
Igabanya amoko ihabwa ikaze
Kwica abantu ni nk’urwenya.90
Ikibazo impunzi ni nko kurota
Kuko uru Rwanda ni ùruto cyane
Dore n’Icyanya kimaze kwaga
N’ingagi rwose zifite akaga
Ishyamba Nyungwe harimo akatsi. 95
Burya amateka ngo ahora agaruka
Ndavuga cyane itsembabwoko
Ariko kandi iry’ejobundi
Riragatsindwa n’uwaduhanze
Isura yaryo ingana Satani.100
Narabirebye ndi mu mahanga
Mfata urugendo njya ku murenge
Njya Nyakibanda ngera na Nyumba
Njya mu Gihanga no mw’iIjanja
Reka Abahenda baratsembwe.105
Njya mu Gihango yo mu Bakobwa
Ngera Gasasa mu Banyakarama
Mpita Kigembe yo mu Bashambo
No muri Nshiri kwa Gasana
Ni amatongo ni amashyamba.110
Mpita Musumba yo mu Burundi
Gashiru yose yo mu Basinga
Bitare Abarenzi no mu Bagunga
Bararwanye ariko biranga
Amazu yose barasenye.115
Bishe abantu baranasahura
Dore abakecuru barahonda
Nzaba ndeba abazimu babo
Bazabatera batekuza
Intsinzi yabo ntayo ndeba.120
Narakugendeye n’ikibazo
Ndora Rushoka na Nyantanga
Dore Kigote dore Nyamabuye
Ibibonobono borahaganje
Kubera amaraso byisomoye.125
Kujya mu Rwanda ni agahinda
Kurora ishyamba rizira umuntu
N’uwo twita ngo urahasanze
Ni wa wundi wamaze abantu
Afite ibisongo na grenade.130
Arakureba umutwe ukazenga
Akaba aliwe urakara kukurenza
Amenyo yose akayakubira
Imitsi ikarega aho mu gahanga
Kandi yarakumariye abawe.135
N’iyo mugiye kuri Komini
Ngo gereza zose ubu zirakwije
Nyanshya wanjye agahita ataha
Ugasubira iwanyu yagutanze
Ati nawe urabeshya nzagutsemba. 140
Nyamara kandi ubwo iyo umucyashye
Wowe ubwoko barabushaka
Bakagufunga bakagusonga
Bagirango bereke aya mahanga
Ko aha mu Rwanda nta guhora.145
Cyane cyane ngo bababwire
Yuko abantu bafite ituze
No kubohoza batabishaka
Maze amahanga abafashe rwose
Amahor ahinde muri rubanda.150
Nyamara kandi turibeshya
Abanyamahanga bazi ubwenge
Babona tujenjetse nk’abarwayi
Bazi neza urwo twabonye
Bakagirango ahari dufite ubwoba.155
Bati Leta yabo iranasukuma
Ngo bayigenga ni ba bandi
Imfashanyo zabo bakazitwima
Zikajya i Kongo kwa Gatsembyi
Kuko bareba afite imfuruta.160
Nawe arica ntanafungwa
N’iyo afunzwe baramutunga
Naho amahanga ngo afashwe nabi
Ngo ndetse benshi ni n’abana
Nk’aho umwana adashobora kwica!!!165
Ngo mu buroko harimo benshi
Ibyo ari byo byose ahruta ibyobo
Badutinzemo nk’ibishingwe
Amaboko yose bayaciye
Naho ambere bayabyoroze.170
Impinja zacu bartaseye
Ngo ababarwanya bali nk’abo
Igihe bacitse Kirozi n’abe
Wa mushumba wa Kabwayi
Ugira imipanga akagira ifumba. 175
Naho Abakamina bafite imbunda
Leta Mbirigi ibatumye kwica
Abafaransa barabakuye
None twebwe turahanuza
Nk’aho abandi bava umuhondo.180
Uku kujenjeka jye mbabwire
Guhatse irindi tsembatsemba
Rimara abantu na nyir’ibintu
Ndetse inda yaryo ni nk’imvutsi
Maze gutsemba bibe akarande.185
Inama ngo iramburuzwe
Niduce imanza bikiri byiza
Dosiye zabo tukizitunze
Inyerza ryazo ryarateye
Naho ibimenyetso barabihata.190
Kibuye iriya no mu Bufundu
Ka karere k’Abafaransa
Uburyo bwose burakoreshwa
Inararibonye bakayisonga
Bati uwo nishe azaze inshinje. 195
Kigali rero izabura abana
Kubera kandi ubutesi bwinshi
Butazi neza umubisha wacu
Bamuha ikaze ngo kare bambe
Ngo ndi mu kaga bavuga isaha,200
Na Coga yemye zirimo sa
Dore muzuri tena urufaya
Bateta cyane nk’aba kera
Maze umutindi akabaca hasi
Agateka umwana akamubarisha.205
Nka mushikake yo muri bare
Bashyiraho utuntu twica
Umusore mwiza agashira ureba
Ngo narababwiye ni cya cyago
Ngo kirabarimbura aho bukera.210
Badukerensa uko babishatse
Ufata urugendo ngo ujye guhamba
Aba babyeyi batobanze
N’izo mpinja bagosoye
Ugirango abari ushire agahinda
Ngo ku wa gatandatu turacyura, 215
Ku wa karindwi tukazerera
Amagufwa yose dusakuma
Ngo turusha intozo zaburaye
Cyangwa impigi ifite ibibwana
Mwumve namwe ko baycitse.220
Ngaho rero nimumbwire
Amashyaka yabo turayatanze
Iby’anarondo nabyo birazwi
Ndetse na benshi iyo ku mirenge
Barabiyaga uko batsembwe.225
Mbira rwose icyo dutegereje
Ngo duhe akato segatsembyi
No mu mateka ingoma ibihumbi
Twange rwose uriya mwanda
Ushaka cyane kuba karande.230
Rwanda shenge naragusuye
Ndetse igicumbi nzagisanga
Ariko kandi mfite umusonga
Umutima wanjye urasabayangwa
Uzumva injinshi zitaratse.235
Amahano mbonye arenze ubwenge
Urebye neza abura ubumuntu
Akwiye n’indi izira igihunga
Yanga ifuni ifite n’inyundo,240
Itsembabwoko ntiricurerwe
No mu mateka bakarisenda
Maze mu Rwanda dusabane
Rurema nziza igaruke iwayo
Dore Satani yarayikuye, 245
Yirirwa ahandi ikanaharara.
Garuka mbyeyi uramire abawe
Ivuko ryayo ritabacika
Inkebe zayo zikaba impuhe
Baka Abarenge tujye tubwirwa.250

Placide KALISA
Windsor, Ontario, Canada

_________________________________________________________________________