Alexandre Kimenyi
   

GUPFANA AGAHINDA
Alexandre Kimenyi

Iri tsembabwoko ryabaye muri 1994 nta mututsi n'umwe ritahitaniriye mwenewabo. Ndetse n'abari barahunze kera muri 1959 ntihari habuze ababo bari barasigaye inyuma. Nta n'umwe rero ritababaje kandi ngo ritere agahinda. Kandi ni ukuvuga ko umututsi wari hanze we yagize amahirwe kuko iyo aba mu Rwanda aba yarapfuye urw'agashinyaguro nk'abandi. Cyakora muri abo bose barokotse akababaro n'agahinda si bimwe. Harimo ibice byinshi. Abari bari hanze, n'ubwo baba bari bafite benewabo benshi n'imiryango yabo mu Rwanda igihe cy'itsembabwoko ntabwo bakwigereranya n'abari mu gihugu igihe abantu batemeshwaga imipanga cyangwa bagahambwa babona. Ibyabaye kuri benewacu rero n'ibyo tubwirwa, ni ibyo dusoma cyangwa ni ibyo twabonye kuri za televiziyo. Ikindi kibabaje ni uko abavukiye mu mahanga badashobora kwiyumvisha abantu bapfuye uko bangana kubera ko u Rwanda batari baruzi kandi ntibamenye ko hariya hose hameze ibigunda hari hatuye benshi. Ugiye mu Rwanda muri iki gihe usanga ari igihugu cyiza cyane, giteye neza, gifite imisozi myiza n'ibibaya ndetse n'ibihuru byinshi. Aho abatutsi hose bari batuye amazu yabo abicanyi baheraga ko bayasenya. Kubera izo mpamvu rero nta kintu na kimwe cy'urwibutso cyerekana ko ahantu henshi hari hatuye abantu, ko inka zigeze kuhabyagira, ko abantu bigeze kuhataramira. Ibi rero bikaba biteye agahinda. Nanjye ubwanjye sinari nzi ko abatutsi babamazeho mu gihugu. Numvaga ko abantu bapfuye nkibwira yenda ko ari nk'ibihumbi 10, 20, 50. Mu nama mpuza-mahanga ireba iby'Afrika yabereye kuri univerisite yacu ni ho umukozi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta ya Etazuni (State Department) yatumenyesheje ko abantu barenze 500.000 b'abatutsi Leta ya Habyarimana yari imaze kubica! Icyo gihe hari hakiri mu kwezi kwa 4, itsembabwoko rigitangira. Twese rero nanjye ubwanjye ntawabyemeraga. Ikindi ni uko nibwiraga ko abenshi bashoboye guhunga nk'uko mw'iyica ry'abatutsi rya mbere nko muri 1959, 1961, 1963, 1964,... abantu bajyaga bashobora gucika. Ibyo byose nabyiboneye ari uko ngeze mu Rwanda. Ikindi kubera kwikunda ni uko umuntu yirema agatima akibwira ko yenda abishwe ari abo atazi. Njya mu Rwanda rero ni uko nari meze. Sinari nzi ko abantu bashizeho. Mu bucucu bwanjye, ndibuka ko nageze i Butare nkabaza umuntu duhuye ubwa mbere niba yaba azi agakuru ka Dr. Jean-Baptiste HABYARIMANA wahoze ari purefe w'i Butare. Yarandebye cyakora ntiyandakarira ati : Ese ntuzi ko ari we bahereyeko bamwica hamwe n'umugore n'abana be! Icyambabaje cya J.B. Habyarimana ni uko akiri muri Amerika tutigeze tuganira bihagije. Icyo gihe umunyarwanda wese wazaga muri Amerika twabonanaga rwihishwa kuko banyitaga umwazi w'igihugu uwo bamenye ko twavuganye akabihanirwa. Ndibuka ko n'ubwo tubonana ubwa nyuma yaje kundeba muri hoteri nari ndimo ntiyahansanga cyakora ansigira ka karite kariho ifoto ye, umugore we n'abana. Jos頋AGABO wigisha i Paris mu Bufaransa ni we wamumbwiye neza, ambwira ko bareranywe, ko ari umurwanashyaka cyane ko yari yarahunze muri 1973 hanyuma akagaruka. Hari na masenge Verediyana MUKANTAMA wari utuye i Gihindamuyaga hamwe n'abahungu be GATARAYIHA na GASHAGAZA Alphonse n'abagore babo n'abana babo, nibwiraga ko kuko ari bake kandi batuye kure yacu bashobora kuba bararokotse kuko abantu baho yenda bashobora kuba batazi ko bari abatutsi!
Mu barokotse nabo bari mu gihugu harimo na none ingeri nyinshi: hari nk'abagize imana hagasigara nk'umwe cyangwa babiri mu muryango, hari ahasigaye umwe rukumbi, hari uwasigaye ari umupfakazi cyangwa ari umwana w'imfubyi. Imfubyi rero nk'uko mubizi ni nyinshi zitagira kirera. Muri izo mfubyi n'abapfakazi, mu by'ukuri nabo usanga atari kimwe. Bamwe bashoboye kwihisha wabareba ugasanga ku mubiri bakiri bazima. Abandi baramugaye kubera imipanga batemeshejwe cyangwa kuko babavanye mu mva bakiri bazima cyangwa se mu musarani babatayemo batari bapfa. Abenshi cyane cyane abana n'abakobwa baraturumbutswe, bata umutwe kubavura bikaba binaniranye. Abarokotse rero ubu si ko bareba ubuzima kimwe cyangwa si ko bamerewe kimwe. Bamwe ntibagira iyo baba kubera ko amazu yabo yashenywe bakajya mu nzu z'abahutu bahunze bagaruka bakabavumburamo ngo bajye kwishakira iyo baba. Bamwe na none usanga baganya babaza Imana igituma batapfuye nk'abandi. Abandi nabo ntibasinzira bibaza icyo baba barashoboye gukora ngo benewabo be gupfa cyangwa nabo bapfe nk'abandi. Abenshi usanga na none basigaye mu kangaratete kuko ku musozi wabo ari bo basigaye bonyine bitangiriye amatama, bigunze. Nta nshuti nta muvandimwe. Abenshi rero muri abo barokoke bo mu cyaro ni uko bameze kuko inshuti zabo zari abo baturanye na benewabo kandi abaturanyi akaba ari bo babishe. Si kimwe rero n'abo mu mujyi kuko bo byibura baba bazi abandi baturutse mu bindi bice by'u Rwanda cyangwa nka twe twabaye mu mahanga tuhafite inshuti z'abanyarwanda n'iz'abanyamahanga. Bariho rero batariho, nk'uko babivuga mu kinyarwanda. Ikindi kibabaje, muri aba bose barokotse, ntawe uganyira undi agahinda ke kuko aba azi ko abandi bamuseka, bamwita ikirumbo cyangwa bavuga ko yikunda kurusha abandi, akanga ko batamuciraho wa mugani ngo: "Umugabo-mbwa anyagirwanwa n'abandi akavuga ngo yaboze".

Ntawe ugipfusha ngo bamusure

Ikintu cyanteye ubwoba ni ukuntu twahindutse. Ibi byose mbyibonaho. Abavandimwe n'inshuti barapfa ntibigire icyo bimbwira simbone n'umwanya wo kubatekereza cyangwa ngo nandikire umuryango wabo ngo mbamenyeshe ko nifatanije nabo mu kababaro kabo.
Ndibuka ko itsembabwoko rirangiye hari inshuti yacu y'umunyamahanga yaje imuhira ibabaye cyane. Twarabibonaga mu maso kandi kuko ari twe twari inshuti ze z'amagara ni twe yaje kureba ngo atuyagire akababaro ke. Amaze kutumenyesha ko hari inshuti ye y'amagara yapfuye twamurebye nk'imbwa ireba ifaranga n'agasuzuguro kenshi. Ni uko nabaye ntawe ngishobora guhoza. Mukuru wanjye Gallican MUBIRIGI nawe yapfuye nyuma y'itsembabwoko atungutse mu buhunzi i Burundi. Umugore wanjye ni we wampamagaye ari i Kigali amenyesha ko Gallican amaze gupfa. Ndibuka ko namutonganije mubaza igituma arinze kumpamagara muri icyo gicuku abimenyesha. Gallicani rero muri bakuru banjye ni we twakurikiranaga, tugasangira icyumba n'igitanda mbese igihe cyose twabaga turi kumwe. Bamaze kumenyesha ko apfuye numva ntacyo bimbwiye. Ahubwo igitekerezo cyanje mu mutwe icyo gihe naravuze nti we byibura ntiyishwe n'umupanga cyangwa bamuhambe ari muzima! Ubu iyo bamenyeshe ko kanaka yapfuye sinabaza n'ukuntu yapfuye. Usanga urupfu ari ikintu twemeye. Nabonye na mushiki wanjye warokotse nawe ariko yabaye. We yashoboye kwihisha no gucika, umugabo we Silivani KAREMERA ni we bishe. Ubwo musanga ku Ruhuha mu Bugesera muri 1994 yari afite utwana yashoboye gucikana. Ejobundi ni ho namenye ko utwana twe tubiri twapfuye umwaka ushize kubera ubukene n'umuruho. Nabyo nabibwiye n'umuntu uherutse mu Rwanda babonanye. Nawe rero yabonye atari ngombwa kubimbwira. N'abandi babana mu Rwanda nabo babimenye bitinze. Nyamara ndibuka ko inshuti yanjye Egide NTAGWIRUMUGARA wapfiriye mu Butariyani amasezerano ya ARUSHA amaze gusinywa yatubabaje cyane, nkamara ukwezi kwose ntashobora kurya no gusinzira ndetse n'abandi benshi babishoboye bakajya guherekeza umurambo. N'abandi bapfuye mbere nka sebukwe igihe bafashe abatutsi benshi bakajyana mu munyururu, Evariste KAMUGUNGA cyangwa Paul GAKUBA w'i Butare, Zefirini KAGIRANEZA wigishaga muri Groupe Scolaire, Cassien NDONGO kubera gukubitwa, gufatwa nabi n'ibindi byinshi, Pasitoro Alfredi CYAPFUBIRE w'i Gahini bicishije amashoka n'umupanga, nk'abo bose baratubabaje tujya mu cyunamo. Ni uko rero abantu bahindutse. Umuntu agira akababaro akagapfana kuko atakigira uwo akabwira cyangwa kuko abona ko atari ngombwa.

Kurakararira abapfuye

Icyerekana ko abarokotse atari bazima, usanga barakariye na none abapfuye! Hari ubwo umuntu agira ati iyo kanaka agira gutya yenda aba yararokotse. Kuki abantu ibihumbi n'ibihumbi bemewe gushukwa bakajya kwirunda muri kiliziya cyangwa muri sitade! Kuki batirutse! Iyo hagira abiruka ntihari kubura abarokokamo? Aho muri za sitade, barutaga abasirikare n'interahamwe ubwinshi. Si ukuvuga ko bari kubarwanya bakabanesha kuko nta ntwaro bari bafite. Iyo bapfa kwihamba byibura kuri abo bagome ntibari byibura kwicamo bamwe mbere ko nabo bapfa! Byibura umuntu akabarya amenyo! Ibi ni ibitekerezo biza mu mutwe iyo umuntu ashubije amaso inyuma. Kandi ngo n'utabusya abwita ubumera ko muri icyo gihe umuntu ntaba atekereza. Cyakora numva ko hari abagerageje kwiruka bakabica biruka nyine nka muramu wanjye Jean-Paul KABERA na mushiki we Brigitte UWAMWEZI na fianc頷e. Hari n'umwana wa mukuru wanjye witwa Callixte KAREMANGINGO wabarwanije bamurusha ubwinshi n'uko bafite intwaro kandi we akoresha amaboko ye gusa. Uwacu hari abana benshi b'abasore ku buryo mbere y'itsembabwoko nta n'umuturage washoboraga kuduhora ubusa. Abo basore babigenje bate muri icyo gihe? Bapfuye bate? Icyo nzi ni uko mbere bifuzaga gusanga abandi ku rugamba ariko kubera jye kuko aho intambara itangiriye nta muntu w'iwacu woshoboye kwongera kuva mu rugo. Numva ko hari n'ibindi bice byo mu by'iwacu byagerageje kwitabara nk'abatutsi bo mu Ruteme, ab'i Shari na Nyamure. Ngo bararwanye ariko kuko bakoreshaga imiheto n'imyambi interahamwe n'abasirikare baranga barabanesha.

Inama Nkuru ya FPR ku Murindi

Ikibabaje cyane ni ukuntu ririya tsembabwoko ryatunguye benshi kandi bivugwa ku mugaragaro ko ririho ritegurwa ntihagire ubyitaho. Imbunda n'amagerenade byari bimaze kwiyongera mu nterahamwe. Babituritsa buri munsi, babyicisha abantu buri munsi ariko ntihagire ubyitaho. Ibinyamateka byose byavugaga ukuntu interahamwe ziriho zitoreza mu bigo by'abasirikare. Ariko ari abari imbere ari abari inyuma, ARUSHA turayemera. Tuzi neza ko amashyaka agiye gusangira ubutegetsi ku mahoro kandi ko n'impunzi zigiye gutaha mu mahoro nyine. FPR nayo byari byayinejeje kuko yemeraga ayo masezerano yari imaze gusinya. Mu mahera y'ukwezi kwa munani 1993 ni ho Urwego Rukuru rwa FPR rwahuriraga ku Murindi kugirango barebe uburyo abanyamuryango bayo basobanukirwa neza icyo ayo masezerano avuga kandi kuko yari igiye gusangira ubutegetsi n'andi mashyaka kandi Leta yari iriho icyo gihe yarayisebyaga ivuga ko ishaka kugarura ubuhake, ubwami n'uburetwa mu gihugu, twari twahuye ngo turebe neza uburyo akazi twari dushinzwe kakorwa neza maze n'andi mashyaka amenye neza ko nta migambi ya rwihishwa dufite. Ko byose tubikorera ku mugaragaro. Twese rero twari twishimye. Ndetse n'abanyamuryango bandi b'isi yose nabo mu Rwanda hagati nyirizina bari baje. Icyo gihe haje abantu benshi baturutse mu Rwanda hagati nabo banezerewe cyane. Ndabibuka icyo gihe turi kumwe duseka nakwibuka ko bose bashiriye muri iri tsembabwoko amarira akisuka. Ni naho nahuriye na GATERA Caripophore asubiye i Kigali abwira abandi benshi ko ndi ku Murindi bahera ko baza kundamutsa. Gatera, umugore n'abana bose baratsembye. Asubiye i Kigali ni bwo yabwiye Primien NYEMAZI ko ndi ku Murindi ubwo nawe afata imodoka we n'umugore n'abana ngo aze kundamutsa. Ntibyashobotse cyakora kuko yaje atateguje kandi ngomba no kurira indege ku munsi ukurikira. Primien NYEMAZI yarashwe n'aba GP imbere y'umugore n'abana. Nyemazi mbere y'itsembabwoko yari yerekanye ubutwari bwinshi cyane. Kuko yari avoka, igihe cyose abatutsi bicwaga nk' i Kibirira, mu Bugesera yageragezaga uko ashoboye ngo arebe uburyo yagerayo. Twajyaga tuvugana mbese nka buri cyumweru ampa amazina y'abantu bishwe n'ukuntu bapfuye. Inama yo ku Murindi irangiye nagarutse muri Amerika ibyishimo ari byinshi nje kwitegura gutaha mu kwezi kwa 6, 1996 kubera ko ntashoboraga kuza mbere y'ukwo kwezi kubera akazi. Nuririye indege i Kampala injyana i Nayirobi nahuriyemo na Jean MBAGUTA wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri ya Pula. Iyo ndege yarimo na ba minisitiri Marc RUGENERA n'undi w'umwirasi cyane witwa Augustin NGIRABATWARE ngo akaba n'umukwe wa KABUGA. Uwo we twari tugiye no kurwanira mu ndege kuko twaganiriye mwereka ubugome bw'ingoma yabo. Icyo gihe ni bwo bari bakimara kwica Abagogwe. Ibitekerezo bye byari iby'umwicanyi koko kuko yavuga ko ngo Abagogwe bishwe kubera ko abaturage barakajwe n'uko FPR yateye Leta yabo. Namubaza nti ese: Abagogwe ko atari bo bateye kuki mutarwanya ababarwanya, mukarenganya abatigeze babarwanya. Yabura icyo asubiza akarushaho kurakara. Namubaza nti se kuki Habyarimana atahagaritse ririya tsembatsemba? We akavuga ko Habyarimana ari umubyeyi ko mbese ari Imana y'Abatutsi ko iyo atabaho baba barashize kera. Mbaguta we yarambonye arishima. Inama yo ku Murindi yari yayumvise usanga afite amatsiko yo kumenya icyo twagezeho. Ni bwo yamenyesheje ko yari muri PSD anansaba ko nibatora Perezida w'Inteko Nkuru Ishinga Amategeko ko FPR yashyigikira umugabo witwa NGANGO kubera imico ye myiza n'ubushobozi. Mbaguta nk'uko mubizi umuryango we wose baratsembye. Na Ngango nawe yishwe rugikubita.

Ngarutse muri Amerika namenyeshe ibyagezweho abandi banyarwanda baba ino no muri Kanada hanyuma twese duhana imigambi ko mu kwezi kwa gatandatu 1994 twahurira i Kigali. Dutangira no kwiga uburyo dukodesha indege yacu bwite bamwe batashye burundu abandi baje guha inkunga Leta nshya. Kubera ibyo, bamwe bagurishije utwabo, abandi basezera ku kazi, abandi batangira kuguza amafaranga y'indege. Twese mbese ntawari ugisinzira kubera ibyishimo byari byadusabye dutekereza ukuntu mbese abantu bazamara byibura nk'imyaka ibiri yose ntacyo bakora, ari ukuramukanya gusa kubera urukumbuzi rwinshi rwatewe n'amatage yatumye abantu bamara imyaka hafi 40 batabona inshuti, ababyeyi n'abavandimwe. Murumva rero ukuntu abantu bamerewe biriya bibaye.
Muri uko kwezi kwa 6, jyewe nagombaga no gutaha ubukwe bw'umwana wa mukuru wanjye Berchmans GAHAMANYI witwaga BenoNTAGANDA. Uwo musore twavuganye kuri telefoni mu kwezi kwa 3 ari kwa Pierre-Claver KARENZI, uriya wigishaga muri Univerisite i Butare. Karenzi yambereye inshuti cyane n'umuvandimwe, amenyera ababyeyi kuko ntashoboraga kuhaba. Namusezeranije uwo mwana ko ubwo bukwe nzabuzamo byanze bikunze. Ni bwo bwa nyuma ari Karenzi ari na Benotuvugana, kuko bose imiryango yabo bahereyeko bayitsemba. Nyina w'uwo mwana Valeriya KADAMALI mushiki we Daphroza MUHONGERWA, na barumuna be Valens KABANDA, Alphonse NTAGANIRA na Etienne NTAGOZERA bose babishe nabi. Abandi bishwe nabo twari twavuganye muri icyo gihe ni Cyprien RUGAMBA. Yampamagaye ari i Paris mu Bufaransa. Yari aherekeje itorero rye Amasimbi n'Amakombe. Bwari bwo bwa mbere Leta imurekura kuva aho imuhagarikiye ku kazi ikanamwambura n'itorero rye. Nk'uko mubizi mbere ni we wategekaga ikigo kireba ubushakashatsi mu Rwanda (INRS). Uriya Charles NYANDWI uri i Nayirobi wategekaga Minisiteri y'Amashuri y'ikirenga n'Ubushakashatsi yari amaze kukimuvanaho bamwima n'akazi kandi bamwambura n'itorero rye. Muri iyo minsi ya nyuma rero bari bakimara kurimusubiza aherako arijyana i Bulayi kwongera kwiyerekana yo. Yari anezerejwe nawe n'uko amazerano y'Arusha yasinywe, abana b'u Rwanda bagataha maze tukarushaho guhimba no guteza imbere umuco w'u Rwanda. Bwari nabwo bwa mbera tuganira bihagije. Yambwiye n'iby'umuryango we n'igisekuru. Ni ho rero yamenyeshaga ko ari umututsi w'UMUNAMA. Undi wundi twari twavuganye kuri telefoni ni BenoNTEZIRYAYO nawe yampamagariye i Paris mu Bufaransa aherako ananyoherereza n'igitabo cya Padri Innocent RUBERIZESA cyitwa Nanze kubaho ntariho: Umuti w'agahinda. Nteziryayo n'umugore n'abana bari kumwe barishwe, Padri Ruberizesa nawe ni uko. Abandi twari duherutse kubonana cyangwa kuvugana vuba ni Dr. Anatolie BAZUBAGIRA yari avuye ino muri Amerika, aza n'imuhira kudusura. Dr. Ignace NYANDWI ni yo yari agitaha nawe arangije amashuri ye muri Amerika. Nyina wa Prof. B顴rice RANGIRA Gallimore nawe ni ho yari akimara gutaha amaze gusura umukobwa. N'umugore wa Joseph MUGENGA ni ho yari akimara gutaha. Cyakora Mugenga n'abana bararusimbutse. Jacqueline RANGIRA na M餩atiice MUTAMURIZA, umukobwa wa Evariste KAMUGUNGA nabo bapfuye bavuye mu bukwe bwa Fran篩s BAYINGANA na Assumpta KANTENGWA . Abandi b'inshuti twari twaravuganye mbere ni Alphonse KABAYIZA wakoraga kw'iposita mu Rwanda. Yigeze kunyandikira ari muri Yapani ubundi hari ubwo twajyaga tuvugana kuri telefoni. NGURINZIRA Boniface wahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga nawe ubwo aheruka ubwa nyuma muri Amerika yarampamagaye turaganira. Padri Justin FURAHA nawe yigeze kuza muri Amerika tuvugana kuri telefoni igihe kinini. Padiri Patrick GAHIZI nawe igihe cyose yasohokaga yarampamagaraga. N'ubu ndafite ifoto ye turi kumwe i New York hamwe na Mariya BWAKIRA n'i Paris turi kumwe na Andr頔WAHIRWA na Ignace BERAHO. Thomas KABEJA nawe twavuganye mu kwezi kwa 3, ambwira ko ibintu bimeze neza, ko amaze iminsi ategura ibiganiro abantu benshi bazamo byerekeye uko u Rwanda ruzifata Leta nshya itangiye. Ni nabwo yambwiraga ko ibyo kwigisha yabiretse kubera ko abantu bo mu Ruhengeri bari bameze nabi, ko babonaga umututsi bagatema. Mfite n'ibarurwa yanyandikiye ubwa nyuma ashoboye gusohoka agiye mu nama yo mu Budage ireba indwara yitwa autisme mu gifaransa. Umuhungu we witwaga CLAUDE yari ayirwaye. N'umukobwa wacu arayifite. Igihe cyose yabonaga nk'umuntu yiringiye usohotse cyane cyane nk'abanyamahanga bigishaga muri Univerisite yajyaga anyandikira akambwira amakuru yo mu gihugu. Indi baruwa nabonye muri icyo gihe ni ya Felisita MUKAMURIGO, wakoraga muri Rwanda Paint, umugore wa Rapha묠NSABIMANA. Abana be barokotse ni abari barasohotse naho abandi nka barumuna b'umugabo bose barishe. Ildefonse KABANDANA nawe wakoraga muri Electrogaz twajyaga tuvugana kenshi mbere ko bamwirukana ku kazi. Canisius NKURIKIYIMFURA wahoze ari umuyobozi wa JOC asubiye mu Rwanda nawe twaraganiriye. Yari amaze igihe kinini muri Kanada azanye abana bo muri JOC nyine. Batangiye gufunga abatutsi aguma yo. Amasezerano ya Arusha amaze gusinywa nawe yurira indege atazi ko ari urupfu rumuteze. Ahubwo hari n'abicanyi nabo twavuganye! Uriya mugore wahoze ari minisitiri, Agn賠NTAMABYARIRO, nawe ubwo aherutse muri Amerika ubwa nyuma twavuganye nk'isaha yose. Kuko icyo gihe yari muri Parti Lib鲡l nibwiraga ko mbese duhuje ibitekerezo ko twaganira bihagije ingorane z'igihugu cyacu. Icyantangaje cyakora, ubu ni ho numva igisobanuro cy'amagambo yambwiye muri icyo gihe, ni uko yambwiye ati: "FPR nikomeza kwaka ibyo ashaka cyangwa ngo ishyire intwaro hasi, amaraso azameneka ari menshi bibatere agahinda!" Iyo nibutse aya magambo rero ni ho menya ko ririya tsembabwoko ryateguwe kera kandi ko bariya bari mu mashyaka ngo arwanya Habyarimana, hanyuma bagahinduka Hutu Power nka ba MUGENZI, MBONAMPEKA, ...batubeshyaga bari bakurikiye gusa inda zabo, atari imibereho myiza y'abaturage n'igihugu barwaniraga.

Gusubiza amerwe mw'isaho

Nk'uko nabivuze hejuru n'ubwo itsembabwoko narikurikiranye mu makuru, mu binyamateka no ku radiyo, nkibonera kuri televiziyo aho Interahamwe zica abantu imitwe n'imipanga, nkabona aho ireremba mu Kagera sinari nzi koko ko abatutsi batsembwe. hishwe abantu bangana kuriya ko abatutsi bose babamazeho. Nigereye mu Rwanda ni ho nabibonye, nkaruca nkarumira. Bariya bagome koko bakoze akazi. Mbere yo kujyayo naciye mu Bufaransa mbonana na NKUSI Laurent, inshuti yanjye kuva tukiri abana. Twarahuye mbura icyo muvugisha ahubwo aba ari we untera inkunga. Siniyumvishaga umuntu wari umaze gupfusha umugore we n'abana hamwe n'umuryango we wose na benewabo b'umugore be bose nka Jean-Nepomec讥 RWABUYONZA hamwe n'umugore we n'abana, Narcisse MUNYAMBARAGA n'abana be,... yashoboraga guseka no kuganira. Icyantangaje rero ni uko abo twabonanye bose ari nka Minisitiri Joseph NSENGIMANA na we biciye umugore n'abana bose mbese usanga bakomeye kandi baritanze ngo bakomeze bakorere igihugu cyabo. Nkigera mu Bufaransa ni naho namenye ko Minisitiri Piyo MUGABO nawe yarokotse kuko namubonye kuri televiziyo abanyamakuru bamubaza ibibazo. Cyakora bo bamwitaga umuhutu w'"umumoder馱uot;. Ngeze i Kigali na mukuru we Emmanuel MUGABOWINDEKWE twarabonanye nsanga bitangaje kubona abo bantu bararokotse. Abandi bo ku Mayaga twahuye barokotse ni Anastase SEMUHUNGU , purefe wa Butare muri iki gihe ariko murumuna we Thomas KABERA baramwishe. Emmanuel MUGABOWASHEMA nawe nasanze yararusimbutse. Antoine KIROHA nawe twarabonanye ngiye kureba abarokotse bari barahungiye mu Bugesera. Bakuru be Joseph RWABUKUMBA na Dominique RUDASINGWA hamwe n'abagore babo n'abana babo bo bamazeho. Undi ugira imana ni Dr. Augustin KABANO. Cyakora se Fransisko SIMBIYARA barishe, nyina yabaye nk'uwazutse kuko bamutemye mu mutwe n'imipanga agira imana ntiyahwera. Abandi nka mushiki we EUJENIYA n'umugabo we Philippe HAVUGIMANA n'abana barsihe. Abandi bo ku Mayaga barokotse nashoboye kubona ni B顴rice MUKANDORI hamwe n'utwana twe tw'udukobwa tubiri. Umugabo we n'abahungu be bose barabishe. Abandi ni Florida MUKARUMONGI na Tereza MUJAWAMARIYA cyakora basaza babo Vedasiti na Gaburieli barabishe. Hari n'abacuruzi babiri b'i Nyamiyaga nabo nasanze ku Ruhuha bararusimbutse: FUNDI na SEMUKANYA.

Ibyishimo bihinduka amaganya

Maze kugera mu Rwanda nanyarukiye i Bujumbura ngeze yo mvugana n'umugore wanjye ambwira ko nyina wabo Monika REBEKA wakoraraga ku iposita mu Ruhango hari uwari wamubwiye ko yarokotse, ko akiriho. Nahereyeko mbimenyesha Yuliyani TWAGIRAYEZU turishima koko tubimenyesha n'abandi. Ngarutse mu Rwanda mbibwira Dr. Augustin KABANO kuko Monika yari nyina wabo, duherako dufata imodoka tujya i Gitarama kumureba. Tukihagera duhura n'umugabo wari umuzi tumubaza ibya Monika nyine. Ntiyavuze menshi yahereyeko anadusubiza mu Giswayire ati: Ati "Walimuua"! Atumenyesha ko Interahamwe zamwishe hamwe n'umuhungu we ARMAND mbere ko zihungira muri Zayire. Uwo Monika umugabo we Narcisse BARAVUGA, abanyaruhengeri bari baramwishe kera acyoherezwa kujya gukorayo. Twahereyeko tujya mu nzu yabagamo dushobora gutoragura udufoto tumwe na tumwe dore ko abo batindi bicaga bakanasahura. Dusubiye i Kigali twimyiza imoso na none mpura n'umwana w'umusirikare uturuka ku Mayaga arambwira ati RWIGEMA Jean-Bosco umuhungu wa mukuru wawe Ferederiko KABANDAHE ari hariya kuri Mont JARI "ari muri position". Ati: Ari muri Battalion yitwa BRAVO, ati kandi yabaye intwari ku rugamba. Ibyo byose rero bwari bwo bwa mbere mbimenya na none si ukunezerwa sinababwira! Icyo gihe rero ngerageza uburyo nagera ku bakuru be ngo njye kumureba cyakora birandushya kuko icyo gihe nta telefoni zabagaho, ibiro cyangwa amamodoka kandi igihe nari mfite ari gito. Ngaruka muri Amerika rero ntabonye uburyo twabonana cyakora ngaruka merewe neza cyane mperako mbimenyesha n'abandi ko dufite umwana warokotse. Hashize iminsi mike cyakora nza kubona indi baruwa imbwira uko abantu b'iwacu bamwe bagiye bapfa ni na bwo namenye ko uwo mwana RWIGEMA yapfuye Kigali imaze gufatwa ariko ntibamenyesha neza ukuntu yapfuye. Ikindi cyaje kunsonga nyuma ni ibaruwa nabonye uyu mwaka mu kwezi kwa karindwi iturutse muri Zayire. Yari yanditswe ni uwiyita Fabiyani GAHIMANO. Na ryo ni izina ry'umwana wa mukuru wa njye Ferederiko KABANDAHE. Muri iyo baruwa yambwiraga ko ngo bagitangira kwica abantu b'imuhira yashoboye kwiruka, agenda yihisha hanyuma acikira muri Zayire. Ukuntu ndi igicucu sinanibajije igituma yahungira muri Zayire aho duhungira i Burundi kuko twari dutuye hafi y'Akanyaru! Iyo baruwa narayibonye, ibyishimo birandenga, tugira umunsi mukuru. Hanyuma ni ho namenye ko ziriya Nterahamwe zikoresha amazina y'abantu zishe. Ni bwo bwa mbere menya koko ko bariya bicanyi ari abagome bikabije. Uwo mutindi usibye kunsonga andema agatima, ampa icyizere cy'ubusa icyo yanshakagamo ni amafaranga. Nta nayo nari mfite ariko kubera ibyishimo nari nagiye kuyaguza muri za banki. Ngiye kuyamwoherereza hanyuma ngira imana menya ko ari umugizi wa nabi wamazeho umuryango, akaba anashaka gukenesha abasigaye.

Amatage

Amasezerano y'Arusha yari yanejeje cyane kubera impamvu nyinshi. Sinari ngishobora gusinzira kubera ibyishimo byinshi byo kubona inshuti zanjye zose hamwe n'ababyeyi n'abavandimwe nari maze imyaka 24 ntabonye. Abana ba bakuru banjye na barumuna banjye sinari mbanzi hamwe n'abagore babo. Baramu banjye nabo barongoye bashiki banjye sinari mbanzi. Nanjye ubwanjye narongoroye mu mahanga, n'ubwo databukwe na mabukwe nari mbazi ariko ntitwigeze tuganira. Hari baramukazi banjye na basaza b'umugore wanjye nabo ni uko. Nashakaga no gutaha ngo njye kumurika abana. Ndibuka n'abana banjye ko bajyaga birata ku bandi bana b'nshuti zabo z'Abanyamerika bababwira ko babarusha umuryango munini kuko bafite ba se wabo benshi, ba nyirarume, ba nyirasenge, ba nyinawabo na babyara babo benshi mu Rwanda. Wasangaga bibashimishije bibahaye ishema. Cyakora ubu barahindutse. Ubabwira u Rwanda ubu bati ntidushaka ko mutubwira kiriya gihugu cy'inyamaswa!
Naje muri Amerika mu kwezi kwa 7 muri 1971 hamwe n'inshuti yanjye twiganaga muri IPN i Butare, Justin NSABIMANA kuri porogarame yitwa Fulbright. Justin yararokotse ariko ni we wenyine mu muryango abandi bose bamazeho. Icyambabaje ni uko ubwo mperuka mu Rwanda tutabonanye kuko icyo gihe mu kwezi kwa 7, FPR imaze gufata Kigali imenesheje bariya bicanyi, byari bikomeye kubonana n'abantu kuko ntawari uzi aho batuye kandi n'imodoka zari nke cyane. Twaje cyakora bintunguye ku buryo ntashoboye no gusezera ku muryango wanjye wose. Icyo gihe nari mu byo gushaka akazi kuko Leta ya Parmehutu y'icyo gihe itashakaga ko tuza kubera ko twari abatutsi. Twari ho tunategura n'ubukwe bwa Coleta BYAGUTUNGA wari ugiye kurongorwa na SISI Evariste. Coleta Byagutunga hamwe n'abana na nyina MUKANKUSI bose nabo barishwe. Umwaka ubanziriza uwacu muri 1970, abatutsi babiri bari batsinze ari bo Tatien NTAGANDA na G鲡rd RURANGIRWA, Leta yabangiye kuza ibasimbuza abahutu KARAKE na D鯧ratias UZABAKIRIHO. NTAGANDA mbere ko bamwica hamwe n'umugore n'abana be bose yari atuye i Nyanza. Yari amaze gukomera afite ibitaro bye. Bambwiye uko yapfuye n'uwamwicishije. Sinibuka izina ariko ningaruka mu Rwanda nzongera mbaze ababimbwiye. Ngo uwamwicishije aturuka i Gisenyi. Yaramubeshye ngo ntahunge aze we n'umugore n'abana abahishe! Ni uko rero bose bashiriye kw'icumu. Kugirango tuze rero ni imana kuko na none Leta yashakaga kudusimbuza abandi noneho Leta y'Amerika ikanga kandi ikanabihanangiriza ko nibatwangira, nta munyarwanda uzasubira kuza kwiga muri Amerika. Bamenyesheje ko batwemereye kuza mw'itangazo ryo kuri Radiyo Rwanda. Ubwo twahereye ko twitaba dusanga pasiporo, tike y'indege n'izindi mpapuro zose zidutegereje! Murumva rero ko ibintu byari bikomeye kandi muri icyo gihe kubona pasiporo bitari ibintu byoroshye. Umuntu yabanzaga guca muri komini burugumesitiri akaguha icyemezo kivuga ko uri umuntu mwiza. Kuri jye rero sinashoboraga kubona izo mpapuro kubera burugumesitiri wacu w'icyo gihe witwaga Athanase NZARAMBA. Yari akomeye cyane mu gihugu, kubera kumenya guhakwa ku bo hejuru. Yari yarakize cyane kubera abatutsi bo muri komine ye. Buri mututsi wese wo muri komini yagombaga kumuha inka. Yari yaratujujubije kuko izo twari dufite yari yazitumazeho, nta zindi tugifite zo kumuha. Uwo NZARAMBA yari yarimukiye mu nzu ya CONDO wahoze ari sushefu wa Ntyazo aherako yigarurira n'amasambu ye yose. Muri 1973 ni we wamenesheje bakuru banjye na barumununa banjye akadutwarira amazu n'amasambu. No muri iri tsembabwoko rishize yarishe cyane hamwe n'abahungu be. Umuhungu we mukuru ni we wari umutware w'Interahamwe muri Komini Ntyazo. Ndibuka ko nza muri Amerika naherekejwe n'inshuti yanjye Joseph RWABUKUMBA, baramwishe hamwe n'umugore we n'abana be. Ndetse na murumuna we Dominique RUDASINGWA nawe yarapfuye n'umugore n'abana be. Joseph RWABUKUMBA ni we wansobanuriraga iby'indege n'ubuzima bw'i Burayi kuko bwari bwo bwa mbere ngendera mu ndege kandi nsohoka no mu Rwanda. Uwatuzanye i Kigali n'uriya Antoine NTASHAMAJE. Icyo gihe yari vise-perezida mu Rukiko rw'Ikirenga. Abasoma ibinyamateka byo hanze mwabonye ifoto y'umurambo we hamwe n'umugore we aho bari babiciye imbere y'inzu yabo. Kuza kwanjye rero ni imana mpora ngira kuko no kwemererwa muri IPN nabyo biruhije gusobanura. Nemerewe kujyayo umwaka ugeze hagati. Nko mu kwezi kwa kabiri muri 1969 abandi baratangiye mu kwezi kwa 9, 1968. Abandi nibuka bemerewe nabo icyo gihe baturutse mu yandi mashuri ni Thadd饠HIGIRO wari uturutse muri seminari, FURERE na MURANGIRA bari baturutse muri Koleji ya Mutagatifu Andereya i Kigali. Kugirango twemererwe byatewe n'uko abanyeshuri batari bahagije kandi amafaranga yarifashaga yaratangwaga na UNESCO muri icyo gihe. Iyo hataba abanyeshuri bahagije rero iryo shuri ryari gufungwa. Mu banyeshuri b'abatutsi bose barangije muri Koleji ya Kristu-Umwami i Nyanza ni jye bemereye jyenyine. Undi wari wemerewe muri Univerisite i Ruhande yari NKUSI Laurent, nawe kuko ari we wari wabaye uwa mbere muri iryo rangiza ryacu bagira isoni baramwerera. Abandi twarangirije rimwe nka Jean-Baptiste GAHIGIRO, Isa怒RWIGEMA, Fran篩s RUGERINYANGE, Fran篩s NSENGIYUMVA, n'abandi abo bose bagumye imuhira cyakora umwaka ukurikiye na none kubera ko univerisite yari ifite abanyeshuri bake barabemerera. Undi twiriranwaga i Kigali dushaka akazi ni Louis RUDAHUNGA w'i Nyanza wari urangije muri Groupe Scolaire i Butare. We baramwangiye neza ntiyashobora kuza muri Univerisite. Ubu yakoraga i Kabgayi. umugorewe n'abana, bakuru be bose barishe. Muri abo twiganye abarokotse ni Fran篩s Rugerinyange na Jean-Baptiste Gahigiro kuko bari barahunze muri 1973. Isa怒Rwigema yari yarahungiye i Burundi ahagirira n'ibyago byinshi kuko bigeze kumufunga bavuga ko ari maneko ya Habyarimana. Umugore wanjye yagiye kumusura bamwangira kubonana na we. None umugore we ALVERA n'abana barishe. Fran篩s NSENGIYUMVA nawe yagarutse ari uko Christophe MFIZI n'undi musirikare witwaga NZABARINDA nawe twiganye bamusabiye imbabazi zo kugaruka mu gihugu. Nawe umugore n'abana baratsembe. Nawe se wa Gahigiro NZIRAGUSESWA wari usigaye atuye mu Ruhango bamwishe urw'agashinyaguro umunsi wose bamujombesha imbugita. Agira n'ibyago kuko muri 1967 we na Wenceslas NISHAKA n'Albert RUDACOGORA bamaze umwaka wose muri gereza bavuga ngo bakorana n'Inyenzi. Icyatumye abatutsi bose bo muri Koleji ya Kristu-Mwami bangirwa kujya muri univerisite icyo gihe byatewe n'uriya wahoze ari Ministri w'Intebe Dismas NSENGIYAREMYE. Muri 1967 abanyeshuri b'abatutsi benshi barafashwe barafungwa cyane cyane muri univerisite, muri Sosiyari ku Karubanda, muri Groupe Scolaire i Butare no muri Koleji ya Mutagatifu Andereya i Kigali. Icyo gihe uwategekaga koleji yacu Chanoine ERNOTTE yanga ko abanyeshuri b'abatutsi bafungwa. Ibyo rero byarakaje abanyeshuri b'abaparmehutu. Ndibuka ko umunsi umwe ni mugoroba tuvuye aho turira nagiye gushaka inshuti yanjye yitwaga Innocent RWANYAGASORE nk'uko nabigenza igihe cyose ninjoro. Uwo Rwanyagasore yabaye n'umusirikare ukomeye ategeka ibigo byinshi nka Butare, Gako n'Ibigogwe ariko nawe yageze aho Habyarimana amwicisha uburozi kuko babonaga ari umugabo uvugisha ukuri. Narakomeje rero ndamushakisha iryo joro hanyuma mugwaho ari kumwe n'abandi. Mubonye nishimye mbona abandi bose bandebye igitsuse n'umujinya mwinshi nawe amera nk'ufite ikimwaro ni bwo bambajije niba natumiwe! Ibintu biranyobera, mperako nkuramo akanjye karenge. Ni bwo namenye hanyuma ko ako gatsiko kariho kiga imigambi yo kwica abanyeshuri b'abatutsi muri iryo shuri. Nahereye ko mbibwira Chanoine. Ni naho ikipi yacu yitwaga Groupe-Gatagara yaheragako ayivanaho. Ni jye wayoboraga iyo kipi. Icyo twakoraga kwari ugusura ikigo cy'ibimuga cy'i Gatagara tukareba uburyo dufasha ibimuga byaho. Nk'uko mubizi ibimuga byaho nabyo barabitsembye. Habagayo na mukuru w'umugore wanjye witwaga Alvera MUKANKANIKA ngo bataye mu mwobo ari muzima. Kubera rero ko twabiciye umugambi kandi Nsengiyaremye yaraturuka i Gitarama kwa Kayibanda ni bwo bemeje ko nta n'umwe muri twe uzajya muri univerisite. Nsengiyaremye yari imbere yanjye ho umwaka umwe. Uwajyaga uba uwa mbere yari umututsi witwaga Jean-Baptiste KAYITANKORE. Yishwe ejobundi nawe mw'itsembabwoko hamwe n'umugore we n'abana. Yigishaga i Nyanza. Kugirango nawe menye ko ari umututsi, mu myaka yose twabanye, nabimenye gusa arangije koleji. Chanoine yashakaga ko ajya i Bulayi ariko Leta iramwangira. Cyakora muri icyo gihe mbere yacu byari byoroshye kwemererwa i Ruhande kuko abanyeshuri bari bakiri bake. Wasangaga n'abatutsi ari benshi muri icyo gihe kuko ab'abahutu boherezwaga i Bulayi. Ndakeka ko na Chanoine ubwe na Padri NAVEAU wangaga abatutsi urunuka, agahora abirukana urudaca kuko ari we wari Purefe w'amashuri yari yaramugize Umunyamabanga mukuru wa SECA wari umuryango w'umwihariko w'abanyeshuri b'abahutu gusa wari warahimbwe na Padiri NAVEAU nyine. Mu kwezi kwa 8, 1988 igihe tugira inama mpuza-mahanga hano i Washington, D.C. muri Etazuni yemerewe kuza muri Amerika sinzi icyari cyamuzanye. Uwitwa Jean-Marie Vianney HIGIRO ni we wambwiye ko yifuzaga kumbona cyakora kubera akazi kanjye kandi nari mu bateguye iyo nama ntitwashobora kubonana. Icyambabaje rero ni uko tutabonanye agataha yibwira ko namusuzuguye kandi simenye n'icyari cyamuzanye kuko bwari bwo bwa mbere abona uruhushya rwo gusohoka. Iyo nama mpuza-mahanga yari yahuje impunzi z'abanyarwanda z'isi yose. Yari yateguwe n'Umuryango w'Abanyamerika witaye ku mpunzi uhagarariwe na Roger WINTER hamwe n'umuryango w'abanyarwanda bo muri Amerika (Association of Banyarwanda in Diaspora) warimo ba Alfred KALISA, Esdras BIRASA, Norman na Anne KARASANYI, Petero SABUNE, Willis SHALITA, George RUBAGUMYA, Laurent MBANDA, Festo HABIMANA, Mathilde MUKANTABANA, Odette MUNYANDAMUTSA n'abandi. Leta y' u Rwanda yari yatumiwe muri iyo nama, yanga kuza. Ahubwo nk'uko mubyibuka ni ho yoherezaga impunzi z'abarundi bo muri Palipehutu kujya kwica abantu muri NTEGA-MARANGIRA kuko yashakaga ko iyo nama itavugwa, ibinyamakuru bikibanda ku by'i Burundi.
Ndibuka ko uwo mwaka turangiza koleji jye na Isa怒RWIGEMA kubera kubura akazi nyine twashatse no kujya mu gisirikare baratwangira. Icyo gihe bari bavuze kuri Radiyo Rwanda ko abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye imodoka z'abasirikare zizaza kubatwara bakajya gusura ikigo cy'abasirikare i Kigali. Twuririye imodoka i Nyanza. Cyakora zigenda zitinda mu nzira. Ndibuka ko twageze i Gitarama, komanda waho icyo gihe yari uriya Koloneli L鯮idas RUSATIRA. Twarahageze atuvanamo, twese atwaka indangamuntu. Abatutsi bose arabajonjora atwicaza aho. Igicuku kinishye ngo nidutahe kandi nta modoka baduhaye nta n'amafarfanga ahagije twari dufite kuko bari batubwiye ko ntayo tuzakenera tugeze i Kigali. Sinibuka ukuntu twatashye! Si bwo bwa mbere cyakora bangira batyo. Muri 1964 natsindiye ikizamini cyo kujya mw'ishuri ry'abasirikare mu Bubirigi ryitwa Ecole Royale des Cadets. Icyo gihe ababirigi bamaze kunyemerera Habyarimana uriya wahoze ari Perezida icyo gihe yari Chef d'Etat-Major yohereza liyetena Gallican NYAMWASA wategekaga ikigo cy'abasirikare i Butare kuza kumvana iwacu imuhira. Nyamwasa yishwe muri za 1980 igihe abanyapolitiki n'abasirikare bakuru b'abahutu bitaga abanyanduga bishwe na Leta ya Habyarimana. Habyarimana rero ntiyari azi niba ndi umuhutu cyangwa umututsi. Maze kugera mu biro bye, ni ho yambwiye ko ntakwiriye kujya mu Bubirigi kubera ko nkiri umwana cyakora ko buruse yanjye bazayibika narangiza amashuri yisumbuye bakanyohereza!

Ubushakashatsi

Ikindi cyari kinejeje cyane ni ibyerekeye ubushakashatsi nkora: kwandika ku gisokuru, ndirimbo za kera no kwandika ku rurimi ry'ibiragi. Kubera ko navuye muri Rwanda ndi muto sinabonye umwanya wo kwicarana n'ababyeyi ngo bambwire igisokuru n'amateka y'umuryango wacu. Sogokuru RUKERATABARO yapfuye ntari navuka. Na data ubwe sinigeze mbona umwanya ngo twicarane ambwire igisokuru cyacu uko kimeze. Nifuzaga rero kwandika igitabo kinini ku muryango wanjye n'amateka yawo. Nifuzaga kuvugana n'abo tugira icyo dupfana bose ngo menye amakuru yacu. Icyo nzi gusa ni uko i Gisaka gitsinzwe twanyuze inzira nyinshi mbere ko dutura ku Mayaga. Ba sogokuruza batuye i Nyantango, nyuma i Bufundu no mu Bunyambiriri, hanyuma muri Nyaruguru, mu Busanza, mu Buhanga no ku Mayaga. Data yaje ku Mayaga avuye muri Nyaruguru. Benewacu bo mu Bufundu no mu Bunyambiri bo bishwe bose uko bangana igihe cy'ingoma ya Parmehutu muri 1963.
Nanifuzaga ko ningaruka ntashye nazana umuco wo muri Amerika nakunze cyane witwa Umunsi w'Ihuza-miryango (family reunion). Ino muri Amerika, buri mwaka abagira icyo bapfana bose baraterana bagahurira mu rugo rumwe. Ni umuco ukomeye cyane, utuma mbese bahora hamwe bakamenya buri wese uko ameze. N'ubwo igihugu ari kinini cyane kandi abanyamerika ugasanga batembera cyane cyangwa banafite akazi mu bindi bihugu byo hanze, bose bagerageza uko bashoboye kugirango babonane. Ibyo rero ni byo nifuzaga ngo abo tugira icyo dupfana bose tujye tubonana byibura rimwe mu mwaka.
Ikindi nifuzaga kwari ugushyira kuri kaseti indirimbo nyinshi z'ikinyarwanda najyaga numva mu gitaramo iwacu imuhira nk'izerekeye iz'umupira, iz'amashyaka, izo bitaga iz'abasongarere n'izindi. Bakuru banjye Berchmans GAHAMANYI, Ferederiko KABANDAHE na Placide GATETE bari bazi kuririmba cyane kandi indirimbo zose zasohokaga bari bazizi. Kuko twagiraga abashyitsi benshi kandi rimwe na rimwe habaga hari inzoga nyinshi z'inzagwa, twahoraga dutarama. Mu biruhuko mvuye mu mashuri nararyoherwaga cyane kubera ibyo bitaramo n'abantu benshi badusuraga. Ku musozi wacu i Mutima hari abandi babiri Marcel RUZINDANA na MUDAHERANWA nabo bari bafite amajwi agororotse. Abo bose nashakaga kubashyira hamwe, indirimbo n'amajwi yabo nkayashyira kuri kaseti hanyuma nkandikaho n'igitabo mu kinyarwanda cyashoboraga kubyara n'inyandiko nyinshi mu zindi ndimi kandi nakekaga ko gishobora kugirira akamaro abashakashatsi biga indirimbo zijyanye n'imico karande (ethnomusicology&folk music).
Ikindi nk'uko mubizi nta gitabo cyerekeye ururimi rw'ibiragi kiriho mu Rwanda (Kinyarwanda Sign Language). Izindi ndimi usanga zifite ikibonezamvugo n'ikigega cy'ayo magambo y'izo mvugo. Mukuru wanjye Placide GATETE yari afite inshuti ebyiri z'ibiragi. Kimwe twari duturanye, ikindi cyari gituye i Kibirizi. Icyo cy'i Kibirizi cyitwa KIRAGI nyine kandi kizi ubwenge bwinshi no gusoma no kwandika. Nacyo baracyishe kuko cyari umututsi. Uwo mukuru wanjye rero nashakaga ko anyigisha ibyo bimenyetso ibiragi bikoresha kugirango mbishyire hamwe nige amategeko yabyo bituma n'abandi bashaka kubyiga babimenya. Hari n'imigani najyaga numva iwacu gusa nkaba nta handi nari nayumva. Narebye no mu bitabo by'abashakashatsi bayanditseho nka Pierre SMITH, Aloys BIGIRUMWAMI, Cyprien RUGAMBA nsanga iyo migani najyaga numvana mama, ba nyogokuru na bamasenge nta bandi bayizi. Iyo rero nayo nifuzaga kuyandikaho. None iri tsembabwoko ibyo byiza by'umurage wacu ryarabihitanye.

Iri tsembabwoko rero ntiryishe gusa abantu n'ibintu, hari ibintu byinshi ryajyanye tutazashobora kumenya ku mateka y'igihugu n'umuco wacu.

Ikimbabaza kurusha si ukutaba ntarongeye kubonana n'inshuti n'abavandimwe cyangwa kutamenya uko bapfuye n'aho baguye ngo byibura umuntu ashyingure amagufa yabo nk'uko abandi bagiye babigenza ni ukubona ibibazo byinshi biriho ukabura igisubizo. Igishumbije ibindi kuri jye ni izo mfubyi zasigaye tutagize icyo dushobora kumarira.
Bariya bagiranabi koko baratubabaje, itsembabwoko baritonze bararitegura, biga uburyo abarokotse bazababara ubuzima bwose, twese tugapfana agahinda.

Kimenyi.