Alexandre Kimenyi
   

Nsingize Gisa umusore utagira uko asa
Kimenyi

Ukwezi k'Ukwakira kumaze kwaka
Ari ko kwakira Nzeri nziza
Ni ho wafashe inzira
Wanze ko Intabaza ihogora urahaguruka
Urigaba Ingabo uzibera umugabe
Ufata ibarabara uberewe
Muganga Bayingana akunganiye
Bunyenyezi yakirana nk'inyenyeri
Mutambutse icyambu
Amarembo y'u Rwanda arabarembuza
Imyambi murayambika murambuka
Isaa mbiri abambari b'imbirikanyi
Bari bambariye isamburuma
Izuba rimaze kurasa urarasana
Urusaku rw'amasasu rusamira buri saha
Amasata yarasa
Isatura zikagira umususu zigasusumira.

Izo ngabo z'ingoboka zimaze kwigabagabanya
ibigobe
Ubonye ziboneka ziboneye
Urabutswe ko izo nsibage
Zidatsikira zikubita igitsiburira zizatsinda
Urazisezerera umuseso usatiriye agasusuruko
Uti: turashyitse nimunshyingure
Mbaye umutabazi ntimuzantabane
Uyu muco wo gucungura inshuke n'inshike ukaba
umucengeri
Wabambuwe na Bwimba uhama Gihana
Uba umuhango mu rwa Gihanga
Murabe inyamibwa mwirinde urubwa
Mukotane izina inkotanyi rivuge ituze
Muhatane igihugu gihumeke amahoro
Impunzi zitahe nta mpagarara nta mpungenge

Isaa sita yisutse abasirikare barasakara
bagukubitira isaruti
Bati :Ruti rutikiza abanyamatiku
N'uzasimbuka yisumbukuruza ntazagusumba
Ujye ikambere abakurambere bakwambike ikamba
Uyu nsingiza ni Gisa umusore utagira uko asa

Kirangirire uburanga burangira mu mahanga
Uwo abangavu barangarira barangamiye uruhanga
Kuba waratanguranywe kwitanga ntibitangaje
Ukaba igitambo ngo udukize biriya bisimba by'ibisambo
Ukigomwa ngo ingoma uyikize abagome
Ukazimana ubuzima bwawe utizigamye
Impamvu y'impamo ni impuhwe zikwiye impundu
Usanganywe kandi usangiye n'abo usanze
Isuku igira isoko ubivana kuri ba sogokuru
Wanga kwihanganira akarengane
No kubona indushyi zikubitwa inshyi i Bwidishyi
Reka nkurate umukogoto w'Inkotanyi y'ikirenga
Waduhaye intego ducumye intambwe
N'interina iyo ntero niyo zitera
Turi intore dufite intege zizatugeza ku ntego
Wabyukije urubyiruko aho rubyagiye rurabyukuruka
None abanyabyaha bafite ibyago
Watweretse ubutwari ntawe uzabutwaka
Usize imena imonyo tuzazimenesha.

Mfizi ifora imfuruta imfura zigafungurwa
Ubwo wakoze mu ntagara ukarekura intanage
Abatindi ntibazatinda gutondora
Izo siha zisanzwe zisahura zirasuherewe
Ibyo birumbo bitarambirwa kutwambura
Bihora bidukindura bidutimbura bigamije
kuturimbura
Izo menabanga zatekeye amabinga
Amaguru ndabona ziyabangiye ingata zigira
bwangu
Abo bajura batujujubya
Ba majimbiri b'injiji zijunditse umujinya
Inyangarwanda zirwandarika rukandavura
Ba mabondo yamize imikondo bokabura ibibondo
Ibyo birumbo by'umururumba biduhombereza
ibihumbi
Byumvise imbunda birabunda
Byatomotswe bimokorwa bimoka
Bizungerezwa bizunguruka mu bazungu
Ngo babihe inzaratsi Inziza ze kubizungura.

Rugango rw'ingangare waratugobotse
Ingororano uzayigabanira mu ngoro
Ubu abana bava mu ngobyi mu ngongo bajya ku ngoyi
Rubanda ruhora mu muhanda rukora umuganda
Umuhinza akiyenza akaruteresha imiyenzi
Abacuruzi baracuzwa ibyabo bacunaguzwa n'ibicucu
None intabaza yakubise umurishyo umubisha yihanagura imirishyi.

Amagambo yawe n'imigambi
Bizaramba ntibizarambirana
Ubu twese twambariye intambara
Cyubahiro abahizi birahira
Reka tugukeze uri urukerereza
Izo ngetura z'ingurusu zirunda mu nda nka
Ngunda cyangwa ingurube
Izo ngeruza zangiriza abungeri b'ingirakamaro
Wagennye ko ingenzi zizitera imigeri zikisura
mu ntege zikagenda
Maze ingeri zikagira ubwigenge zigakizwa
ingegera
Imirenge n'imigende bikagendwa.

Rwema twegamiye rwema Rwigema
Wishidikanya shira intimba tuzagushimisha
Wadushubije ishema turishima dushira agahinda
Umubisha yari yatwicishije ishavu n'agashinyaguro
Mutoni mu rwa Mutara watubereye itara
Ku itariki utaramye ugatumira abatatu ngo
baterane
Abato ukabatoza gutinyuka
Ugahuruza abahungu ngo bahunguke
Maze impuguke zikize igihugu amahugu.

None icyoko gikesheje umucyo
Dutahanye ishya n'ishyaka
Ishyano turisize ishyanga
Tubumbatiye hamwe imbaraga
Ngo urw'abakurambere turuteze imbere
Simbi isumbya imbyeyi imbaraga n'imbabazi
Wabonye dusumbirijwe utubera umushumba
Ubwo umurambo wawe urambitse mu mirambi
y'Iwinyambo
Ukaba waratwuhiye amaraso yawe muri karisa
Tuzarushaho gukomera twe gukomeza gukomereka
Dusobeke imitsi tugire imitsindo duhore dutsinda
U Rwanda turwondore abarwandarika tubarwanye
Waremewe kugira akamaro ko kutumurikira
Uzatubere inkingi tujishaho inkindi
Tuzakuyoboka utuyobore ntituyobe
Inteko y'ubutegetsi ishyireho iteka ryo
kugutekereza iteka
Teka ijabiro utekane gitego turatira abatakuzi
Urakarama rwema rugemintwaza Rwigema
Mugaba w'ingabo w'umugabo ugabira abagabe
Gisa sibo isize ibisage n'ugusasira
ngo udusuhurukure
Sugira sata reka nsoze kugusingiza nzongera
ngusige ndasigana
Nguhimbe mu nganzo y'ingango ingana
n'ingangurarugo y'igihangange.

Kimenyi